Print

Umupolisikazi wo mu mujyi wa Stuttgart yatorewe kuba Miss w’Ubudage 2019 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 February 2019 Yasuwe: 3101

Nadine w’Imyaka 28 ukomoka mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’Ubudage mu gace kitwa Baden-Württemberg,yakoze amateka ubwo yatsindaga abakobwa bari bahanganye ahinduka Miss Germany 2019.

Nadine akimara gutsinda yagize ati “Maze imyaka 10 ndi umupolisikazi,ntabwo nicuza kuba narahisemo iyi nzira.”

Uyu mukobwa yavuze ko nubwo yari umupolisi ariko yakuze afite inzozi zo kuzaba nyampinga ariyo mpamvu akimara gutsinda yavuze ko inzozi ze zabaye impamo.

Nadine yamaze imyaka myinshi acunga umutekano ku bibuga by’umupira w’amaguru, nyuma aza kwimurirwa mu mujyi wa Stuttgart aho yahawe akazi ko kugenza ibyaha byiganjemo ibikorerwa kuri mudasobwa.

Abapolisi bakoranaga bavuze ko bishimiye uyu mugenzi wabo wabaye nyampinga ndetse biteguye kuzongera kumwakira bagakorana.

Nadine yatsinze abakobwa basaga 10,000 biyandikishije muri aya marushanwa ngarukamwaka gusa kuri finale hageze abakobwa 104.Nyuma yo gutsinda yahawe imodoka,amatike y’ingendo n’imyenda.




Comments

mazina 25 February 2019

Ni byiz cyane kandi biratangaje.Ntibisanzwe.Ariko tujye twibuka ko muli Umubwiriza 12:1,Imana idusaba gukoresha Ubwiza bwacu n’Ubuto bwacu mu gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka.