Print

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rwifuza kubana amahoro n’abaturanyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2019 Yasuwe: 977

Perezida Kagame yavuze ko igihugu kikigerageza gushaka umubano mwiza n’ibihugu bituranyi ndetse ritararenga aho yavuze ko mu gihe umuturanyi mwahahiranaga mutakibanye neza ugomba kugerageza kwigira.

Yagize ati “Ku rwego rw’ibihugu tuzakomeza gushaka uko twabikemura. U Rwanda ni agati gasharira udapfa kurya gusa. Ntabwo dukwiriye kwemera ko abantu batuvana mu nzira y’iterambere ngo batujyane ahandi.

Nta n’umwe ushobora guhitamo intambara mu gihe hari igisubizo cy’amahoro. Tuzakomeza guhitamo inzira y’amahoro ariko hari umurongo ntarengwa. Ntituzemera ko hari uhindura intambwe n’intego twahisemo.

Perezida Kagame yibukije abanyarwanda ko kubana n’umuturanyi ari byiza ariko iyo adashatse ko mubana ukwiriye kwishakira ibisubizo.

Yagize ati “Tuzakomeza kubigenza neza uko bikwiye. Ntawe ukwiriye kubana nabi mu gihe ataragerageza kubana neza. Igihe hakiri uburyo umuntu arakomeza akagerageza. Ariko hari igipimo bigeraho umuntu akabishakira undi muti.”

Perezida Kagame yibukije abacuruzi ko bakwiriye kuzamura abaguzi kuko ntawabasha gukira wenyine aho yaboneyeho kubabwira ko ari ukubara nabi iyo ugiye mu bikorwa bidaha abandi ubushobozi bubazamura.


Comments

sezibera 26 February 2019

Imana ishaka ko abantu yaremye babana mu mahoro.Na yesu yasize asabye abakristu nyakuri gukundana,bakareka kurwana.Ndetse muli Matayo 5:44,Yesu yadusabye gukunda abanzi bacu.
Ikibazo nuko abantu bananiye Imana.Bararwana,baricana,bariba,barasambana babyita gukundana,etc...Ese bizakomeza gutya?OYA.Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza bose.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Hanyuma isi izaba paradizo.Ndetse Imana izakuraho Urupfu n’Indwara nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.