Uyu mukecuru utavuzwe amazina,akunda perezida Kagame cyane, ariyo mpamvu yasabye ko bahura kuri uyu munsi biramuhira.
Ubwo yamenyaga ko Perezida Kagame azasura akarere ka Nyamagabe,uyu mukecuru yasabye umukobwa we ko yakora ibishoboka byose akamufasha guhura bwa nyuma na perezida Kagame mbere y’uko apfa,uyu nawe abibwira abashinzwe gutegura urugendo rwa Perezida Kagame baramwemerera barahura aramusuhuza.
Mu mashusho yakwiriye hose,yagaragaje uyu mukecuru ari kongorera perezida Kagame bituma benshi bagira amarangamutima ndetse bibaza cyane icyo yamubwiraga.
Ubuse disi uyu mukecuru yamubwiraga iki koko