Print

Bamwe mu bo bafungiye insengero i Kigali bari kuvumba iz’abandi

Yanditwe na: Martin Munezero 26 February 2019 Yasuwe: 1075

Mu mwaka ushize nibwo amatorero agera ku bihumbi 8 yafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa no gukorera ahatemewe.

Ibi byabaye nyuma yuko wasangaga mu mujyi wa Kigali hari aho usanga hari insengero zikurikiranye bigateza ikibazo cy’imiturire mu baturage ndetse rimwe na rimwe ugasanga basakurikza abaturage kubera gukoresha ibyuma ndangururamajwi bisakuza.

Zimwe mu nsengero zahise zubahiriza ibyo zasabwaga zigahita zifungurirwa imiryango, gusa izindi zananiwe kubyubahiriza zihitamo kwihuza n’izitarafunzwe.

Kuri ubu uburyo bigezweho ku bantu bananiwe gukurikiza amabwiriza nuko basigaye bakodesha ku ba Pasiteri bagenzi babo batafungiwe insengero.

Mu kiganiro Rwanda Today iherutse kugirana na bamwe mu babwiriza butumwa bavuze ko bagirana amasezerano na bamwe muba pasiteri bagenzi babo bityo baba barangije gusenga nabo bagahita bajyamo ikigoroba.

[ Kalimunda ] Izina rye ryahinduwe yagize ati “Twagerageje gushyira mu bikorwa ibyo twasabwe ariko ntabwo badufunguriye urusengero. Twahisemo gukodesha kuri pasiteri mugenzi wacu we urusengero rwe rutafunzwe.”

Yakomeje yongeraho ko kugira ngo basenge bategereza ko nyirarwo asoza gusenga, abayoboke be bakajyamo nyuma ya saa sita cyangwa mu masaha y’umugoroba.

Bamwe mu bapasiteri bahisemo kujyana insengero zabo hanze y’igihugu nko mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta, Justus Kangwagye, yavuze ko hari insengero zamaze gusaba kongera gufungurirwa kandi ko izari zujuje ibisaba zemerewe.