Print

Umugabo yabonye iryinyo ry’umuntu mu byokurya yagaburiwe mu ndege

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2019 Yasuwe: 2256

Singapore Airlines yarimo arya umuceri ubwo yari mu ndege kuwa Kabiri w’iki cyumweru,abona mu byokurya bye amenyo y’umuntu,bituma amarerwa nabi cyane.

Bradley yabwiye Associated Press ati “Navuye muri iyi ndege merewe nabi cyane,nyuma yo kubona igice cy’umubiri w’umuntu mu byokurya byanjye.

Uyu mugabo yavuze ko nyuma yo kubona iri ryinyo mu biryo yagaburiwe, ubuyobozi bwa Singapore Airlines bwamusabye imbabazi ndetse bumuha itike y’ubuntu yo gufata ibintu bitandukanye mu ndege.

Ubuyobozi bwa Singapore Airlines bwasabye imbabazi mu itangazo bwashyize hanze butangaza ko bugiye gukora iperereza kuri iri ryinyo naho ryaturutse.