Print

Umunyamakuru Robert Mugabe wabwiye umushinjacyaha ko atari imbeba akoreraho ubushakashatsi agiye gufungwa indi minsi 30

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2019 Yasuwe: 3128

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 28 Gashyantare 2019,nibwo urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwategetse ko Umunyamakuru Robert Mugabe afungwa indi minsi 30 y’agateganyo.

Ubushinjacyaha bushinja umunyamakuru Mugabe Robert ibyaha byo gusambanya abakobwa babiri bavukana, umwe w’imyaka 19 amutera inda nyuma amushakira imiti yo kuyikuramo, anasambanya murumuna we w’imyaka 17 y’amavuko.

Mu rubanza ruheruka, Mugabe yabwiye umucamanza ko umushinjacyaha yatwaye ibimenyetso n’ibizamini byose yari yamufashe nyuma agaruka kumufata andi maraso ngo ajye gupima ibindi.

Mugabe Robert yasabye umucamanza ko niba umushinjacyaha yarasanze ibimenyetso bimushinjura akwiye kumurekura, yaba yarabitaye nabwo akamurekura kuko ngo atari imbeba akoreraho ubushakashatsi.

Kuwa 19 Gashyantare nibwo ubushinjacyaha bwasabiye Mugabe gukomeza gufungwa by’agateganyo kuko hari ibindi bimenyetso bya DNA butarabona kandi bukeneye gupimisha mu Budage.

Mugabe Robert ukuriye ikinyamakuru Greatlakes Voice, yatawe muri yombi ku wa 10 Nzeri 2018,aza kurekurwa by’agateganyo, kuwa 08 Ukwakira 2018,ariko nyuma yaje kongera gutabwa muri yombi mu ugushyingo 2018.