Print

Umuhanzi Social Mula yaraye arokotse impanuka ikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 March 2019 Yasuwe: 3901

Iyi mpanuka yabereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, ubwo uyu muhanzi na bagenzi be bari kumwe mu modoka bavuye mu gitaramo yakoreye mu kabari kitwa Bahaus i Nyamirambo.

Imodoka barimo yagonganye n’indi, irangirika mu buryo bukabije gusa ku bw’amahirwe nta wagize ikibazo gikomeye.

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram,Social Mula yagize ati “Ibi byabaye mu ijoro ryashize, Mana ndagushimiye ko Njyewe hamwe n’abo twari kumwe nta kibazo gikomeye twagize nyuma y’iyi mpanuka.”

Social Mula n’abo bari kumwe bahise bajya kwa muganga babavura ibikomere bito bagize ubundi barataha.