Print

Havumbuwe ibitagangurirwa bifite ubumara bufasha abagabo mu gihe cyo gutera akabariro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 March 2019 Yasuwe: 2865

Ubu bumara bw’ibi bitagangurirwa bwatangiye gukoreshwa mu kuvura abagabo batakibasha gutera akabariro ndetse ngo abamenye ibanga barishimye.

Ibi bitagangurirwa bitinywa na benshi kubera uburozi bifite,bishobora kubera igisubizo benshi mu bagabo batuye isi batagifite ubukaka bwo gutera akabariro.

Abashakashatsi bavuze ko ibi bitagangurirwa bifite imbaraga zo kuvura ubushake buke bwo gutera akabariro kurusha ibinini bizwi cyane bya Viagra ndetse ngo biteze ko bizafasha amamiliyoni y’abagabo bafite ibibazo byo kuryohereza abagore.

Aba bahanga bavuze ko ubumara bw’ibi bitagangurirwa bagiye gutangira kubwifashisha bakora iyi miti ifasha abagabo gutera akabariro,izajya ituma igitsina cy’umugabo wayifashe gifata umurego mu minota 30.

Ubu bumara bw’ibi bitagangurirwa buzajya butuma amaraso ajya mu gitsina cy’umugabo ku bwinshi, gihite gifata umurego.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko bwizewe ku kigero cyo hejuru ndetse bushobora gusimbura Viagra itera ibibazo abagabo.