Print

Zambia:Umugabo yafashwe ari gusambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 March 2019 Yasuwe: 5688

Uyu mugabo w’imyaka 29 y’amavuko yafashwe na polisi ari gusambanya uyu mugore ufite uburwayi bwo mu mutwe,ahita atabwa muri yombi.

Abaturanyi ba Edwin Sakala babwiye polisi ko atari ubwa mbere asambanyije uyu mugore ufite uburwayi bwo mu mutwe kuko ngo yari yaramugize umucakara w’ibitsina.

Edwin Sakala yashinjwe n’abaturanyi be ko yari amaze igihe kinini uyu mugore aho yamwinjizaga mu icumbi rye nijoro akamusohora mu rukerera, inkoko zitangiye kubika kugira ngo hatagira umubona.

Ikinyamakuru Gistmania.Com cyavuze ko uyu mugabo yatungiwe agatoki n’umuturanyi we wamubonye rimwe ari kwinjiza uyu mugore,niko guhamagara polisi imurwa gitumo ari kumusambanya mu gitondo cyo kuwa Gatanu.


Comments

21 November 2019

Akwiyeguhanwa akaberabandi urugero