Print

Jose Mourinho yaburiye Manchester United ishaka kugira umutoza uhoraho Solskjaer

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2019 Yasuwe: 3414

Mourinho yabwiye ikinyamakuru Bein Sports ko kuba Solskjaer ari kwitwara neza cyane ariko ari umutoza w’agateganyo,ashimangira ko namara guhabwa ikipe burundu ibintu bizahinduka ndetse n’umusaruro atanga nawo ugahinduka.

Yagize ati “Rimwe na rimwe muri ruhago ibintu birahinduka muri ruhago.Murebe ku ikipe nahoze ntoza, Solskjaer yakoze impinduka.Ntabwo nakwizera ko impinduka yakoze zizaramba mu gihe kinini,kuko zikunze kuba mu gihe gito.”

Mourinho yashidikanyije kuri Solskjaer wamusimbuye ndetse avuga ko impinduka z’igihe gito zikunze guhira abatoza bashya arikoiyo bibaye igihe kirekire bigorana.

Solskjaer yasimbuye Jose Mourinho mu Ukuboza umwaka ushize ndetse kuva ubwo nta mukino n’umwe aratsindwa muri Premier League byatumye benshi basaba ubuyobozi bwa Manchester United kumugira umutoza mukuru.


Mourinho nta cyizere afitiye Solskjaer ushobora kugirwa umutoza mukuru wa Manchester United