Print

Kigali: Polisi yarashe umujura wari kuri moto washikuje Umwongerezakazi igikapu yari afashe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2019 Yasuwe: 6447

Bamwe mu baturage bo muri aka gace, bumvise amasasu polisi yarashe uyu mujura wari umaze umwanya abirukansa, nyuma yo gushikuza abanyamahanga bagendaga ku nzira n’amaguru igikapu cyarimo imitungo yabo.

Uyu mujura warashwe yahise ahasiga ubuzima nkuko abaturage bo muri aka gace babitangarije ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru.

Umukozi ku rwego rw’Umudugudu w’Amajyambere utifuje gutangazwa amazina yabwiye Umuseke ko yamenye ko uwarashwe ari umujura wari kuri moto wibye ashikuje ibyabo abazungu bagendaga n’amaguru mu Kabuga ka Nyarutarama.

Amakuru aravuga ko uyu mujura wari kuri moto, yacunze abazungu babiri (umugore n’umugabo) bakomoka mu Bwongereza bariho bagendagenda n’amaguru,ahita ashikuza umugore agakapu karimo telephone ya iPhone5, Camera n’amafaranga ibihumbi ijana,ariruka

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye Umuseke ko abanyamahanga batabaje Police maze ikurikirana iyi moto bari babonye ‘plaque’, uyu uregwa ubujura ngo yafashwe ariko arongera ariruka maze baramurasa ahita apfa.

Avuga ko ibyo ibyari byibwe aba bashyitsi baje gusura u Rwanda babisanganye uyu warashwe uretse amafaranga atari yuzuye.

CIP Umutesi avuga ko abajura bashikuza iby’abandi bafatiwe ibyemezo. Ati “Nibave mu bujura bakore bave mu byo gushikuza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kuko biduhesha isura mbi. Abiba bumve ko Police ku bufatanye n’izindi nzego tuzahashya.”

Polisi ikimara kwica uyu mujura yahise isubiza ibyo yari yibye aba bashyitsi bari bayitabaje.