Print

Umusore yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera guterera ivi ku gisenge cya kiliziya ikomeye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2019 Yasuwe: 4072

Uyu mugabo yakoze agashya yambikira impeta,umukunzi we Joanna Hay w’imyaka 25 ku gisenge cya kiliziya ndende yo mu mujyi wa Rochester mu bwongereza.

Aba bombi basanzwe ari abakiristu muri kiliziya Gatulika baciye ibintu kubera aya mafoto yakwirakwiriye hose bari kwishimira urukundo rwabo ku gisenge cy’iyi katedelari.

Aba bombi bavuze ko urukundo rwabo rwatangiye muri Kanama umwaka ushize bakaba bafashe umwanzuro wo kurushinga muri Kanama uyu mwaka nyuma y’umwaka umwe gusa bamaze bakundana.

Joel na Joanna bazakorera ubukwe mu kiliziya cyo mu gace uyu mukobwa avukamo ka Hampshire nkuko babitangaje nyuma yo kwamamara kubera kwambikanira impeta hejuru y’igisenge cya kiliziya.

Uyu Joanna yavuze ko umukunzi we Joel yamutunguye avuye koza imodoka ye,akamuzamura hejuru y’igisenge kumwambika impeta.