Print

Guinea:Umugabo yatawe muri yombi azira gushyingiranwa n’umwana w’imyaka 11

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2019 Yasuwe: 2513

Uyu mugabo utuye mu gace kitwa Yemberin muri Fouta Djallon,yakoze ubukwe n’uyu mwana w’umukobwa mu ntangiriro z’iki cyumweru,abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga barasakuza bituma ashya ubwoba, ahita asubiza umwana ababyeyi be.

Polisi ikimara kubimenya yahise ita muri yombi uyu mugabo,ababyeyi b’uyu mwana n’ab’uyu mugabo ndetse na n’umuyobozi w’idini ya islam (Imam) wabasezeranyije.

Umuyobozi w’ihuriro rirwanya ihohoterwa rikorerwa abagore ndetse no gushyingira ku ngufu witwa Hadja Idrissa Bah yagize ati “Dufite abana benshi b’abakobwa bashyingirwa ku ngufu mu gace ka Fouta.Se w’uyu mwana afite mushiki we w’imyaka 14 nawe wari hafi gushyngirwa.”

Muri Guinea ikibazo cy’abana bato cyane bashyingirwa abagabo bakuze gikomeje guca ibintu.