Print

Neymar yabujijwe n’abayobozi ba PSG gukubita umusifuzi nyuma yo gusezererwa na Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2019 Yasuwe: 5614

Neymar Jr yirukanse kuri uyu munya Slovenia watanze penaliti mu minota 5 y’inyongera igafasha Manchester United gusezerera PSG iyitsinze ibitego 3-1,abayobozi ba PSG baramufata.

Ikinyamakuru RMC sport cyatangaje ko uyu rutahizamu w’umunya Brazil yarakaye cyane,birangira ashatse kwinjira mu rwambariro rw’abasifuzi,arwana n’abayobozi ba PSG bamwangiye kwinjira.

Iki kinyamakuru cyavuze ko uretse Neymar Jr,umuyobozi wa PSG, Nasser Al-Khelaifi nawe yagaragaye afite uburakari bwinshi kubera ukuntu iyi kipe yasezerewe mu buryo bugayitse.

Neymar Jr ashobora gufatirwa ibihano kuko yagiye kuri Instagram yita Skomina igicucu ndetse amutuka ku babyeyi be.



Neymar Jr warebeye umukino muri stade,yashatse gusagarira umusifuzi Skomina


Comments

citoyen 8 March 2019

Bene iyi myitwarire y’ubugoryi iba igomba guhanwa. PSG uretse urusaku gusa ntiragera ku rwego rwa bagenzi babo mu Burayi! Uyu Neymar we ameze nk’umwana w’igitambambuga.


gakuba 8 March 2019

Bananiwe gutsinda icyo bali bashoboye nukurwana ko numva ali 3 -1 byibuze iyo biba 2 -1 wenda byali kumvikana ntaho ataniye na maibobo bamuhane, buriya numurengwe