Print

Marcelo utishimye muri Real Madrid ari hafi kumvikana n’indi kipe ikomeye I burayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 March 2019 Yasuwe: 3018

Nyuma yo kugenda kwa Cristiano Ronaldo,myugariro Marcelo yarahungabanye cyane ndetse ntiyongera gutanga umusaruro nkuko bikwiriye ariyo mpamvu muri iyi minsi yicajwe n’umwana muto witwa Sergio Reguilon.

Marcelo utacyishimiye gukinira Real Madrid,biravugwa ko yamaze kumvikana na Juventus ku mushahara n’uduhimbazamusyi ku buryo uyu mwaka w’imikino uzarangira yerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Juventus.

Ikinyamakuru sportbible.com cyavuze ko Marcelo umaze imyaka 13 mu ikipe ya Real Madrid ari mu nzira zisohoka muri iyi kipe ndetse ngo yamaze kwandikira perezida wa Real Madrid,Florentino Perez ko atagishaka gukomezanya n’iyi kipe.

Marcelo ngo azajya ahembwa akayabo ka miliyoni 12 z’amapawundi ku mwaka, nasinyira Juventus muri Kamena uyu mwaka.

Juventus irifuza gushimisha Cristiano Ronaldo imuzanira inshuti ye magara bakinannye imyaka 9 yose.

Nubwo ibi bivugwa,Marcelo afite amasezerano azarangira mu mwaka wa 2022 dore ko yasinyiye Real Madrid mu mwaka wa 2017.



Marcelo ashobora kongera gukinana na Cristiano Ronaldo