Print

Jose Chameleone arashaka kuba Meya wa Kampala muri 2021

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 March 2019 Yasuwe: 1069

Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 20 ari mu bayoboye umuziki wa Uganda ngo arifuza kuba Meya wa Kampala muri 2021 ndetse ngo agiye gutangira gushaka abarwanashyaka bo kuzamushigikira.

Uyu muyobozi wa Leone Island uzuzuza imyaka 40 kuwa 30 Mata uyu mwaka,yarahiriye kwinjira muri politiki ahereye kuyobora umujyi wa Kampala asanzwe atuyemo we n’umuryango we.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Jose Chameleone yatangaje ko muri 2021 agomba kwiyamamariza kuba Meya mushya w’umujyi wa Kampala,ibintu byakiriwe neza n’abakunzi be ndetse by’umwihariko bamwe mu bahanze b’inshuti ze.

Chameleone aje akurikiye Bobi Wine umaze iminsi arebana ay’ingwe na perezida Museveni ndetse we yarahiriye ko azamuhirika ku butegetsi mu mwaka wa 2021.