Print

Pep Guardiola ashobora gusanga Cristiano Ronaldo muri Juventus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 March 2019 Yasuwe: 2367

Biravugwa ko umutoza Pep Guardiola yamaze kumvikana mu magambo na Juventus kuyitoza imyaka 4 ndetse ngo muri Kamena uyu mwaka azashyira umukono ku masezerano n’iyi kipe.

Umutoza wa Juventus,Massimiliano Allegri,ufite amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2020,ashobora kuva muri iyi kipe mu mpeshyi ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Juventus bwatangiye kurambagiza Pep Guardiola.

Nkuko byatangajwe n’umunyamakuru w’icyamamare w’Umutaliyani witwa Luigi Guelpa,ngo umutoza Pep Guardiola yamaze kumvikana na Juventus ndetse ngo igisigaye ni ukubishyira hanze.

Luigi Guelpa watangaje bwa mbere ko Cristiano Ronaldo azerekeza mu ikipe ya Juventus mu mpeshyi y’umwaka ushize bikarangira bibaye,yavuze ko umuntu wamuhaye aya makuru ariwe wamuhaye n’aya ya Guardiola ndetse ngo yizeye ko ari ukuri.

Guelpa yabwiye Radio CRC ati “Namenye neza ko Guardiola yamaze kumvikana mu magambo na Juventus ko azayisinyira amasezerano y’imyaka 4.Uwabimbwiye niwe wambwiye ko Cristiano Ronaldo azajya muri Juventus.”

Guardiola ufitiye Manchester City amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2020-2021,yaba atunguranye kuko yatangaje ko City yamuheye ibyo yari akeneye byose birimo abatoza bungirije yayisabye ndetse n’abakinnyi yifuzaga.

Juventus iri kurwana n’uko yakwegukana igikombe cya UEFA Champions League dore ko iri hafi gutwara igikombe cya Serie A ku nshuro ya 8 yikurikiranya.


Guardiola ashobora gukorana na Cristiano Ronaldo batacanaga uwaka muri Espagne