Print

Umuhanzikazi wo muri Uganda Sheebah yavuze uburyo umukire yakoreraga yamutegetse gukuramo imyenda amwereke amabere[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 9 March 2019 Yasuwe: 6302

Sheebah Karungi ukunzwe mu ndirimbo yise ‘Beera Nange’, ni umwe mu bagore b’ibyamamare bitabiriye ubukangurambaga bwa ‘I am Female Dance Production’.

Muri iyi gahunda, abagore batangamo ubuhamya n’inyigisho zitandukanye ku ihohotera rishingiye ku gitsina muri Uganda mu gushaka ingamba zo kurica burundu.

Mu bitabiriye ubu bukangurambaga harimo Anne Kansiime, abanyamakuru Deedan, Malaika Nyanzi na Diana, Nunu Umuringa Butare, umuhanzi Rachel Kay na Flavia Oketcho uzwi cyane nka Flirsh.

Mu buhamya bwe, Sheebah Karungi yagarutse ku mukoresha we wigeze kumusaba kwiyambura akamwereka amabere ubundi akamuha amafaranga, ibintu afata nko gutesha agaciro umugore.

Yavuze ko ayo mafaranga yagombaga kwiyambikira ubusa ari umushahara w’ukwezi yari yarakoreye.

Yagize ati “Naciye muri byinshi, ariko uwo mugabo we yanze kunyishyura, yashakaga ko mwereka amabere ubundi akabona kumpemba kandi nari narakoreye ayo mafaranga. Ibi mbifata nk’ihohotera rishingiye ku gitsina.”

Yongeyeho ko hari n’igihe ajya ku rubyiniro ugasanga abasore baramwitsiritaho abandi bakamukorakora. Ati “Nk’iyo ngiye kuririmba hanyuma ugasanga abantu baransuzugura bankoraho mu buryo budakwiye. Ndi umugore […] Ntabwo nkwiye biriya, nkwiye icyubahiro.”

Karungi kandi yagarutse ku bakire ashyira nk’inyandiko abasaba ko bamubera umufatanyabikorwa mu muziki we, nk’aho batamwemereye bakaganirira mu biro ahubwo ngo bamwe usanga bamuha numero bakamusaba ko baza guhurira muri lodge.

Ati “Nanyuze muri byinshi bisa na kiriya cyane mbere, ukandika umushinga hanyuma ukajya kureba umuntu nyuma y’amezi atatu umaze uwutegura, wagera mu biro nk’aho ataguhaye nibura iminota itanu ahubwo ugasanga agusabye ko mwaza guhurira kuri hoteli, lodge cyangwa ahandi […] ibi bigomba gucika.”

Uyu mukobwa ubu uri imbere mu bakunzwe kandi bagezweho muri Uganda yataramiye mu Rwanda mu bihe bitandukanye anafitanye indirimbo na Kitoko Bibarwa bise ‘I Am In Love’ na ‘Binkolela’ yakoranye na The Ben.

Karungi Sheebah avuka kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umugandekazi ufite inkomoko muri Ankole. Muri 2012 Sheebah yaje kuba i Kigali aho yakoreraga ibitaramo muri The Manor Hotel i Nyarutarama.


Comments

10 March 2019

Ati" ndi umugore,nkwiye icyubahiro!" . Kandi agaciro ari we wa mbere ukiyambura! Azajye Ku rubyiniro yikwije arebe ko hari umwitsiritaho. Murakoze