Print

Ngoma: Umugabo amaze iminsi 5 mu musarani yahezemo agiye gushaka telefoni y’umuntu wamwemereye ibihumbi 4000 RWF

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 March 2019 Yasuwe: 4302

Kuwa Gatandatu tariki ya 09 Werurwe 2019 nibwo Mpozembizi yagiye mu bwiherero agiye kuzanamo telephone ngo yishyurwe ibihumbi bine,agezemo aheramo byatumye akarere gakodesha imashini kugira ngo hashakishwe umurambo we.

Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza,uyu mugabo yahurujwe n’umuntu wari utaye telefoni muri ubu bwiherero,amusaba ko yayimukuriramo akamuha ibihumbi 4000 by’amafaranga y’u Rwanda,ayigiyemo ananirwa kuyivamo.

Abari kuri uyu musarani baremeza ko ufite metero 17, ariyo mpamvu mpozembizi yagiyemo akananirwa kuvamo ndetse kugeza uyu munsi umurambo we warabuze.

Telefoni yaguye mu musarani ni iy’umugabo witwa Baragora Joas ikaba ari iyo mu bwoko bwa TECNO igura amafaranga 18 000.