Print

Patrice Evra yashyize hanze ikiganiro gitangaje yagiranye na Cristiano Ronaldo mbere y’umukino wa Atletico Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 March 2019 Yasuwe: 4017

Cristiano Ronaldo uzwiho kwigirira icyizere cyane,yabwiye Evra ko nta kabuza bazasezerera Atletico birangira abikoze mu ijoro ryo kuwa kabiri ubwo yayitsindaga ibitego 3-0 wenyine.

Evra wakinanye na Cristiano Ronaldo muri Manchester United, yatangiye yandikira Ronaldo ati “Muvandimwe ndakwizeye ku mukino wo kwishyura wa Atletico Madrid.”

Ronaldo yaramusubije ati “Ndabizi.Tuzakomeza muvanimwe.Mu rugo tuzabakubita.”

Evra yahise amusubiza ati “Harakabaho Ronaldo.Hanyuma uyu rutahizamu w’umunya Portugal ahita amwoherereza ifoto ye.

Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bazwiho kwigirira icyizere cyane ndetse yemera ko yatsinzwe ari uko umukino warangiye.Bivugwa ko yari yabwiye umuryango we n’inshuti ze ko aratsinda ibitego 3 Atletico Madrid wenyine, birangira abigezeho.



Evra wakinannye na Ronaldo muri Man Utd yashyize hanze ikiganiro gikomeye bagiranye habura iminsi 5 ngo habe umukino wo kwishyura wa Juventus na Atletico Madrid