Print

Arsenal na Chelsea FC zageze mu mikino ya ¼ cya UEFA Europa League zinyagiye ayo zari zihanganye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 March 2019 Yasuwe: 2040

Arsenal yari yateye ubwoba abafana bayo kubera ko yatsinzwe ibitego 3-1 na Rennes mu mukino ubanza,yaje gutanga isomo rya ruhago ubwo yayitsindaga ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wabereye Emirates Stadium.

Arsenal yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 4 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Pierre Emerick Aubameyang ku mupira mwiza yahawe na Ramsey.

Arsenal yakomeje gusatira Rennes bituma ku munota wa 15 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ainsley Maitland-Niles ku mupira mwiza yahawe na Aubameyang awutera n’umutwe.

Ibi bitego byinjiye mu izamu rya Rennes hakiri kare, byahaye icyizere cyo gukomeza ikipe ya Arsenal ndetse ikina yitonze biyifasha kurangiza igice cya mbere nta gitego yinjijwe.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Arsenal yarokotse ikarita itukura yagombaga guhabwa umukinnyi Alexandre Lacazette kuko yakoze amakosa 2 akomeye agahabwa ikarita y’umuhondo imwe gusa.

Umutoza Unai Emery yakuye mu kibuga Mesut Ozil na Lacazette yinjiza Iwobi na Mkhitaryan byayifashije kwinjiza igitego cya 3 cyatsinzwe na Aubameyang ku munota wa 75, wahise acyishimira yambaye mask ya Black Panther.

Chelsea FC yari yatsinze Dynamo Kyiv ibitego 3-0 mu mukino ubanza,yayisanze ku kibuga cyayo iyitsinda ibitego 5-0.

Muri uyu mukino rutahizamu Olivier Giroud yigaragaje cyane kuko yatsinzemo ibitego 3 wenyine,hanyuma Marcos Alonso na Callum Hudson Odoi bashyiramo ibindi.

Amakipe yabonye itike yo kwerekeza muri ¼ araza gutomborana uyu munsi ni: Benfica,Eintracht Frankfurt,Villarreal,Slavia Praha,Chelsea,Valencia,Napoli na Arsenal.