Print

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ibintu 3 u Rwanda rwifuza ku byerekeye umubano wa Uganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2019 Yasuwe: 3389

Amb.Nduhungirehe Olivier yabwiye Radio Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 15 Werurwe 2019, ko Perezida Kagame yababwiye ibintu 3 ko u Rwanda rwifuza kuba inshuti na Uganda itabishaka buri wese agaca ukwe ariko nishaka guhungabanya umutekano w’igihugu,bazabitegura neza.

Nduhungirehe yagize ati “Ibintu twarabisobanuye ndetse na Perezida Kagame yabigarutseho mu mwiherero.Twebwe icyo twifuza n’ukuba inshuti na Uganda kuko Abagande bari mu miryango yacu twarabanye turahahirana.

Hari ibintu 3 perezida Kagame yavuze mu mwiherero.Icya kabiri,niba Abagande batifuza kuba inshuti natwe nta kibazo,bazabeho ukwabo natwe tubeho ukwacu buri muntu akomeze ubuzima bwe.Icya gatatu,niba abayobozi ba Uganda bavuga ko batwanga bifuza guhungabanya umutekano wacu,twebwe tuzabitegura.Ntawe tuzendereza ariko tuzabitegura.Perezida yarangije umwiherero avuga ati “Abanyarwanda baryame basinzire kuko u Rwanda rurarinzwe.Twebwe tuzongera ubushobozi bwacu turinde umutekano w’u Rwanda n’abanyarwanda.”

Minisitiri Nduhungirehe Olivier yavuze ko nta muhuza u Rwanda rukeneye kugira ngo abahuze na Uganda, ahubwo ikwiriye kuva ku izima igakemura ibibazo 3 bayishinja birimo gutoteza abanyarwanda bajyayo n’ababayo,gukorana n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse no kubangamira abacuruzi b’Abanyarwanda bakorera muri Uganda.


Comments

17 March 2019

Ako kantu pe!!! Ako kantu!! Ni abavandimwe bacu nta mpamvu yo kubanga rwose, kuko baradukeneye natwe turabakeneye, turabakunda; ariko niba badashyigikiye ko tubana neza nta ribi!! Babeho natwe tubeho.

Nubundi iyo amazi akubwiye ngo mvaho, nawe uyasubiza ko nta mbyiro ufite!! Gusa basitureteye kelele!! Kuko bibeshye gato Ni imiguruko.

Bavandi mbabwire ukuri, nabo ubwabo barabizi cyane ko bitabagwa amahoro. Icyo nzi cyo batungurwa kuko batuzi igice, nta Makuru bafite !!!