Print

Ubuyapani:Umunsi mukuru wahariwe kwizihiza igitsina cy’umugabo waciye ibintu hirya no hino ku isi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 March 2019 Yasuwe: 9861

Ibihumbi by’abayapani biriwe bazenguruka umujyi wa Tokyo n’ahandi bafashe ibihangano bikozwe nk’igitsina cy’umugabo mu rwego rwo kukizirikana.

Uyu munsi ngarukamwaka uba buri gihe muri Werurwe mu Buyapani,uhuruza benshi ndetse kuri iyi nshuro abagabo n’abagore benshi bafotowe bafite ibintu bikozwe nk’igitsina cy’umugabo bari kugenda mu muhanda bishimye.

Uretse aba bari bafite uduhangano duto dukoze mu gitsina cy’umugabo,hari abandi bari bateruye igiti kibibi kibajwe nk’igitsina cy’umugabo bameze nk’abatwaye umusaraba.

Iki giti kinini cya sipure cyari kibajwe nk’igitsina gabo, cyareshyaga na metero 2 cyari giteruwe n’abagabo batagize amahirwe yo kubyara aho banyuraga mu mujyi abantu bavuga amasengesho yo kurata igitsina cy’umugabo mu kamaro kigira mu kubyara.

Iki giti cyari kibajwe mu ishusho y’igitsina gabo,cyapimaga ibiro 400 ariyo mpamvu cayri giteruwe n’abasaza benshi bagaragaraga nk’abananiwe mu mafoto.

Abantu benshi biganjemo abagore bagendaga basoma ibitsina by’ibikorano bari bitwaje muri uyu muhango utangaje uba buri mwaka.

Abacuruzi benshi bakora imigati n’ibindi byo kurya,babikoze mu ishusho y’igitsina cy’umugabo kugira ngo babashye kureshya abakiliya benshi kuri uyu munsi.







Comments

gatera 18 March 2019

This world is mad.Ariko nyine ubwo ni umuco wabo nta kundi.Aho kwizihiza "igitsina" ngo nicyo gituma babyara,bali bakwiye gushimira Imana yaduhaye sex ngo tubyare abana kandi twishimane gusa n’uwo twashakanye nkuko Imigani 5:15-20 havuga.Ikibabaje nuko abantu millions and millions,bakoresha sex mu busambanyi kandi Imana ibitubuza.Ariko bajye bibuka ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza batazaba muli Paradizo nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga.Kwishimisha ukora ibyo Imana itubuza,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka,ni ukutagira ubwenge bwuzuye.Ibyo bible ivuga,bizaba nta kabuza,kubera ko Imana yabivuze idashobora kubeshya.