Print

Umwana uherutse kumenera igi ku mutwe w’umusenateri wo muri Australia yavuze akaga yahuye nako [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 March 2019 Yasuwe: 4432

Uyu mwana w’umuhungu yakubise igi ku mutwe w’uyu musenateri amuziza amagambo yavuze nyuma y’igitero cy’ibyihebe byinjiye mu musigiti birasa abantu 49 barapfa.

Fraser aherutse gutangaza ko iki gitero cy’ibyihebe cyabaye kuwa Gatanu w’iki cyumweru mu misigiti 2 yo mu mujyi wa Christchurch muri New Zealand cyatewe n’amakosa y’abashinzwe abinjira n’abasohoka ba New Zealand bituma benshi barakara cyane hanyuma uyu mwana afata umwanzuro wo kumumeneraho igi ku mutwe.

Ubwo uyu musenateri yari mu mujyi wa Melbourne ari kuganira n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 16 Werurwe 2019,uyu mwana yamuturutse inyuma amumeneraho igi ku mutwe bituma benshi bacika ururondogoro.

Uyu munya politiki yahise akubita amakofe 2 uyu mwana arangije amuhereza abarinzi be bamuta muri yombi bari kumuhondagura.

Uyu mwana yabwiye abanyamakuru ko nta muntu yashishikariza gukora igikorwa nk’icyo yakoze kuko yakubiswe n’aabarinzi 30.




Comments

gakuba 17 March 2019

Nicyo cyari kimukwiye umwana utagira uburere, ibiti nibyo bimushyira munzira nyayo sinzi ikindi yagombaga guhembwa*