Print

Rusizi: Imiryango irenga 28 yasenyewe n’imvura iri kurara hanze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 March 2019 Yasuwe: 1182

Kuri uyu Gatandatu Taliki ya 16 Werurwe 2019, ahagana saa munani z’amanywa, imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yibasiye imirenge ya Gikundamvura na Gitambi yo mu karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda isenya amazu arenga 28 arimo n’ay’uruganda rwa Kawa.

Abashinzwe gukurikirana imirimo y’urwo ruganda babwiye Ijwi ry’Amerika ko bacyegeranya imibare ngo bamenye neza agaciro k’ibyangiritse, ariko toni 18 z’ikawa zo zatwawe n’umuyaga izindi zangizwa n’iyo mvura.

Bwana Augustin Nkurunziza uyobora uru ruganda, avuga ko igihombo kitoroshye, amaso bayahanze ibigo by’ubwishingizi, ariko imirimo y’uruganda yo yabaye ihagaze.

Si amazu yasenyutse gusa, kuko imyaka yari ihinze ku buso bw’ubutaka bungana na Hegitari zirenga 600 nayo yangiritse; abaturage bakavuga ko bafite impungenge y’inzara izakurikira ibi biza.

Bwana Euphrem Kayumba uyobora akarere ka Rusizi, yatangaje ko barimo kuvugana na ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ku buryo abo baturage bagobokwa bakabona aho baking umusaya.

Benshi mu bagwiriwe n’ibi biza ni abakene akaba ariyo mpamvu badafite aho kurara bari kwitabaza abaturanyi,abandi bakarara hanze.