Print

Umukobwa wa Perezida Buhari yongeye gushyira hanze amafoto agaragaza uburanga bwe yaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 March 2019 Yasuwe: 7049

Zahra Buhari wakunzwe n’abatari bake,n’umwe mu bakobwa b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bafite uburanga budasanzwe ndetse bukunze gutuma benshi bacika ururondogoro iyo agize agafoto ashyira hanze.

Mu butumwa yashyize kuri imwe mu mafoto yashyize kuri Instagram ye,Zahra Buhari yavuze ko yishimiye ko yambaye ikamba rikomeye ryo kuba ari umugore akesha igihugu cye,idini rye n’indangagaciro yatojwe.

Zahra Buhari w’imyaka 23 yashakanye n’umuherwe witwa Ahmed Indimi mu mwaka wa 2016 ndetse kuri ubu bafitanye umwana umwe w’umuhungu babyaranye muri Nyakanga umwaka ushize.

Umugabo wa Zahra Buhari,Ahmed Indimi yize muri kaminuza ya Atlanta muri USA abifashijwemo na se umubyara ufite ikigo gikomeye gitanga ingufu z’amashanyarazi muri Nigeria yose cyitwa Oriental Energy company.