Print

Umuryango wa David Beckham uri mu byishimo kubera ko umwana wabo w’imyaka 16 yatangiye gutereta [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 March 2019 Yasuwe: 4874

Mu bihugu bimwe na bimwe ababyeyi ntibishimira ko abana babo bishora mu by’urukundo bakiri bato,ariko umuryango wa Beckam wakoreye umunsi mukuru umwana we w’imyaka 16 kubera ko yatangiye gutereta.

Romeo ari mu rukundo na Millie Bobby Brown wagaragaye muri filimi yitwa Stranger Things bahuye bwa mbere mu mwaka wa 2016 ubwo uyu mukobwa yahabwaga igikombe.

Romeo yeretse Millie umuryango we mu Ukuboza umwaka wa 2016 nyuma yo guhurira mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 ya UNICEF, uyu mukobwa yaherewemo igihembo.

Romeo Beckham akunda umukino wa Tennis cyane ndetse arifuza kuba umukinnyi wabigize umwuga mu gihe uyu mukunzi we yihebeye sinema.

Millie ni umwe mu bana bato bahembwa agatubutse muri Hollywood kuko kuri episode imwe ya Stranger Things ahembwa akayabo k’ibihumbi 220 by’amadolari ya US.

Umugore wa David Beckham,Victoria,yishimiye bikomeye ko umuhungu we ari guteretana n’iki cyamamare muri Sinema cyane ko ngo asanzwe ari umufana we.





Umuryango wa Beckham wishimiye ko umwana wabo Romeo ari mu rukundo na Millie