Print

Umunyezamu wa Marines FC yagonze umwana n’imodoka arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 March 2019 Yasuwe: 2564

Uyu munyezamu yakoze iyi mpanuka kuri uyu wa Mbere taliki ya 18 Werurwe 2019, ubwo yageragezaga gusubira inyuma n’imodoka yari atwaye,ntiyamenya ko inyuma hari umwana aramukandagira nkuko Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Marines FC; Capt. Hakizimana Geoffrey, yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Nibyo ejo Rukundo Protogène yakoze impanuka ubwo yasubiraga inyuma atwaye imodoka, ntiyabona ko umwana yari ahari ku ipine, aramugonga, arapfa.”

Uyu muyobozi yavuze ko bamaze kumenya aho Rukundo aherereye, bamusaba kubibwira inzego z’umutekano dore ko atari abigambiriye.

Yagize ati “Twamenye aho ari, twamuvugishije tumubwira ko agomba kugaruka akabibwira Polisi kuko ntabwo yari yabigambiriye kandi n’imodoka yari atwaye ifite ubwishingizi.”

Rukundo Protogène ari gukina umwaka we wa mbere mu ikipe ya Marines FC yagezemo mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye mu baturanyi basangiye umujyi wa Rubavu, Etincelles FC.