Print

Putin yashyize ku mugaragaro ubwato bw’intambara bukomeye azifashisha ahangamura USA nimushotora [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 March 2019 Yasuwe: 7975

Ubu bwato bwa Putin uyobora uburusiya,bufite ubushobozi bwo gutera ibisasu 20 ku migabane itandukanye ndetse no kurasa umujyi uri ku birometero 6,000 uvuye aho buri.

Ubu bwato bw’intambara bwataziriwe “Vladimir the Great”bwakozwe mu mwaka wa 2017 ariko bwashyizwe ku mugaragaro uyu munsi muri Arctic.

Ubu bwato bivugwa ko aribwo bufite umwihariko mu ntambara kurusha ubundi bwose ku isi,bwatangiye gukorwa mu mwaka wa 2012 bitegetswe na Putin.Bushobora kwibira bukagera muri metero 400 munsi y’amazi ndetse nta mwanzi ushobora kububona buri mu mazi.

Ubu bwato bwa Knyaz Vladimir bwashyizwe hanze uyu mwaka sibwo bwonyine leta ya Moscow izakora,kuko ifite umugambi wo gukora ubwato bugera ku 10 mu rwego rwo gukomeza gutegura neza intwaro.

Vladmir Putin aherutse kwerura avuga ko azarasa US niramuka yohereje intwaro zayo za kirimbuzi muri kimwe mu bihugu by’i Burayi.