Print

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda akubiswe kugeza apfuye

Yanditwe na: Martin Munezero 20 March 2019 Yasuwe: 3881

Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Nzavugankize yishwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 17 Werurwe 2019. Amakuru avuga ko Nzavugankize yatonganye na Nzayisenga amushinja gusambana n’abakiliya be mu kabari kari mu gace ka Rwentojo mu mujyi wa Mbarara.

Aya makimbirane Nzavugankize yagiranye na Nzayisenga yabyaye imirwano muri aka kabari , baramukubita bimuviramo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi muri karere ka Mbarara, Samson Kasasira yavuze ko abantu bane bakekwaho kuba nyirabayazana b’uru rupfu bamaze gutabwa muri yombi ndetse ko iperereza rikomeje.