Print

Paul Pogba yavuze ikipe yakuze arota kuzakinamo itari Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2019 Yasuwe: 4280

Pogba uri mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa iri kwitegura Moldova kuri uyu wa Gatanu,yabwiye abanyamakuru ko inzozi ze ari ukuzakinira ikipe ya Real Madrid.

Yagize ati “Narabivuze ko Real Madrid ko ari ikipe y’inzozi kuri buri mukinnyi.N’imwe mu makipe akomeye ku isi ndetse kuyikinira n’inzozi kuri buri mwana n’umukinnyi ukomeye ku isi.”

Pogba yabwiye abanyamakuru ko yishimye mu ikipe ya Manchester United ndetse ameranye neza n’umutoza wayo mushya by’agateganyo Ole Gunnar Solskjaer.

Pogba ufite amasezerano azamugeza muri 2021,ni umwe mu bakinnyi bivugwa ko umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yifuza kubakiraho ikipe ye nshya kugira ngo yongere atware ibikombe.