Print

Umugore wo muri Nigeria yafungiwe mu Bwongereza azira kuroga umugabo we akajya amukurura nk’imbwa mu rwego rwo kwihorera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2019 Yasuwe: 9858

Kuwa 19 Werurwe 2019 nibwo uyu mugore yatawe muri yombi na Polisi yo mu bwogereza nyuma yo kugaragara ari gukurura uyu mugabo we mu ruhame,undi nawe yabyemeye ari kwitwara nk’imbwa mu muhanda.

Amakuru avuga ko uyu mugore yakoresheje amarozi atuma umugabo we ata umutwe,yemera kumuubera nk’imbwa ndetse anamwambika n’umunyururu mu ijosi.Uyu mugore yakoreye iki gikorwa cya kinyamaswa umugabo we kugira ngo yihorere,kuko ngo yigeze kumuhemukira.

Mu mashusho ababaje,uyu mugabo yagaragaye ari gukambakamba mu muhanda umwe wo muri UK,byatumye polisi ihita ita muri yombi uyu mugore wari wishimye, ijya kumuhata ibibazo.

Byatangajwe ko impamvu yatumye uyu mugore akora aya mahano yo guhindura injiji umugabo we, harimo ko yifuzaga kumwihoreraho kuko ngo yigeze kumuhemukira.

Comments

karake 22 March 2019

Abagore bamwe baroga abagabo babo bifashishije Abapfumu babaha "amarozi" bakayaha abagabo babo.Gusa ni ubugome budasanzwe kuroga umugabo wawe.tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.