Print

Umusore warangije muri Makerere yatewe indobo n’umukunzi we bituma yiyahura nyuma yo kumutukira kuri Facebook na WhatsApp

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2019 Yasuwe: 6324

Uyu musore watunguye benshi kuri Facebook ubwo yashyiraga hanze amagambo asezera ku mukunzi we hanyuma bahita bumva inkuru mbi ko yiyahuye.

Mu magambo ya nyuma, Basalirwa yandikiye umukunzi we ati “Muraho D.Uzahora wibaza niba waranyoherereje ubutumwa bufite igisobanuro.Aya niyo magambo ya nyuma wambwiye.Urabeho.

Byagaragaye ko uyu musore yatandukanye mu buryo bubi cyane n’umukunzi we bateganyaga kurushinga.

Inshuti z’uyu musore zavuze ko mu minsi ishize aribwo Basalirwa yari yasuye ababyeyi b’uyu mukunzi we bakora umuhango uzwi nka Kukyala.

Isaha imwe mbere y’uko uyu musore yiyahura yanditse kuri WhatsApp yagize ati “Umbabarire ariko watinze,umbabarire ndaremerewe cyane.Sinshaka kongera kubona undi munsi.”




uyu musore yiyahuye kubera guhemukirwa n’umukunzi we


Comments

mazina 23 March 2019

UBUHEMU ni ikintu kibi cyane.Tekereza kumubenga yaratangiye kumusaba officially.Muli Imigani 13:12,havuga ko icyo wali witeze kitabaye,bituma urwara umutima (expectation postponed makes the heart sick).Niyo mpamvu umukristu nyakuri yirinda guhemuka.Ntabwo tuzi niba Imana izazura uyu musore.Muli Yohana 6:40,Yesu yavuze ko ku Munsi w’Imperuka,Imana izazura abantu bapfuye bayizera.Nukuvuga abirinda gukora ibyo itubuza kandi bagashaka Imana cyane,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa.