Print

Irambona Eric yakoze ubukwe bw’igitangaza bwitabiriwe n’uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports Donadei [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 March 2019 Yasuwe: 6748

Nyuma y’imyaka 3 Irambona Eric amaze akundana na Mugeni Olive,yahisemo kubana nawe akaramata,babyereka inshuti n’abavandimwe mu bukwe bwiza cyane bwabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Mu bashyitsi b’imena batashye ubukwe bwa Irambona harimo uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, David Donadei wayitoje mu mwaka wa 2015 usigaye atoza muri Thailand wagenze ibirometero birenga 20.000 aje gutahira ubukwe uyu mukinnyi yahoze atoza.

Ku wa 15 Werurwe 2019 nibwo Irambona na Mugeni basezeranye mu mategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.

Mu bukwe bwa Irambona habanje umuhango wo gusaba no gukwa , hakurikiraho gusezeranira imbere y’Imana mu rusengero Church of God ruherereye ku Kicukiro ahazwi nka Saint Patrick.Abatumiwe bakiriwe muri Salle Ahava River.

Irambona Eric ukomoka i Nyanza, niwe mukinnyi umaze imyaka myinshi muri Rayon Sports kurusha abandi,kuko yayigezemo mu 2012/2013 kugeza n’ubu aracyayikinira.










Amafoto:IGIHE