Print

Amavubi yanyagiriwe muri Cote d’Ivoire yitwa insina ngufi muri EAC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 March 2019 Yasuwe: 4877

Muri uyu mukino Amavubi yakinaga aharanira ishema,ntiyahiriwe n’urugendo kuko yatsinzwe nk’abatageze ku kibuga (mpaga),ibitego 3-0 ndetse byashoboraga kurenga kubera ukuntu yarushwaga bikomeye.

Ku munota wa 6 nibwo Cote d’Ivoire yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe n’umukinnyi Nicolas Pepe ku mupira watewe,ukubita umutambiko w’izamu,ba myugariro b’Amavubi bananirwa gukiza izamu,wisangira uyu rutahizamu asunikira mu izamu.

Amavubi yarushwaga na Cote d’Ivoire yagerageje gucungira ku mipira yatakazaga ndetse byaje kuyahira ku munota wa 28 ubwo Kagere Meddie yasigaranaga n’umunyezamu ahusha igitego cyari cyabazwe.

Amavubi yagerageje kwihagararaho igice cya mbere kirangira atsinzwe igitego 1-0 ariko arushwa cyane kuko guhererekanya umupira Cote d’Ivoire yari ifite 58 kuri 42 ku u Rwanda yateye mu izamu amashoti 5 mu munani yagerageje mu gihe u Rwanda rwateye 4 rimwe aba ariryo rigana mu izamu.

Igice cya kabiri cyaje ari simusiga ku Mavubi,kuko yatsinzwe ibitego 2 byikurikiranya ku munota wa 67 na 71 bitsinzwe na Eric Bailly na Maxwell Cornet.

Amavubi niyo kipe nsina ngufi mu karere ka EAC ndetse ishobora kuba ariyo izasigara ku rugo yonyine, kuko Uburundi,Uganda,Kenya bamaze kubona itike mu gihe Tanzania ibura gato ngo nayo ibone iyi tike yo kwerekeza mu mikino ya CAN 2019 izabera mu Misiri.

Mu mikino 6 u Rwanda rwakinnye muri iri tsinda H,rusoje rufite amanota 2 gusa rwakuye kuri Centrafrique na Guinea mu gihe rwatsinzwe imikino 4 yose.


Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi


Comments

Rosette 24 March 2019

EAC yose yagiye muri CAN usibye amavubi yonyine asigaye kurugo. abanyamakuru barikurira kuber’ibyishimo kuma television yiwabo kubera qualifications z’ibihugu byabo. mbonye koko ko umupira ukundwa cyane kandi National team bifite icyo bivuze ahandi.


Rosette 24 March 2019

EAC yose yagiye muri CAN usibye amavubi yonyine asigaye kurugo. abanyamakuru barikurira kuber’ibyishimo kuma television yiwabo kubera qualifications z’ibihugu byabo. mbonye koko ko umupira ukundwa cyane kandi National team bifite icyo bivuze ahandi.


Claude 24 March 2019

Bavandi ibi Amavubi ari kutwereka niwo musaruro twakoreye nta kundi.

Igihe nta gutegura kurambye kdi guhereye hasi,umupira wacu tukawuvana mu bintu bimeze nko kwishimisha,amaherezo naza Somalia zizadutsinda.

Igihe amategeko agenga umupira adakurikizwa niho hahandi turi gukora ubusa,ukubogamira ku mpande zimwe,abayobora umupira batawuzi ari ukwishakira indonke tuzakomeza uku.

Igihe clubs zacu zitariyubaka ngo zive ku rwego locale zijye guhangana,tuzakomeza uku.Igihe izi kipe zitubakiye ku cyerekezo kirambye,ngo zubake ubushobozi habeho guhangana mu kibuga,ntaho tuzagera.

Igihe tugikumira abanyamahanga muri compétitions zacu ngo bahe umukoro abenegihugu nabwo turi kuruhira ubusa.

Nuko mbyumva


24 March 2019

FERWAFA yose ihite yegura


vincent 23 March 2019

Abana b’abanyarwanda bazahatugeza ahubwo tubahe amahirwe gusa APR FC komeza urugendo watangiye


bahati 23 March 2019

Ariko ndabona abana babanyareanda ntaho bazatugeza bashake abafite impano mubaturanyi kuko urwanda ntiturusha brezile ch france bo bashaka abafite impano mubindi bihugu