Ubushinjacyaha bw’Uburundi bwasabiye aba bana bafite imyaka 15, 16 na 17 gufungwa imyaka 5 kubera gusiribanga mu ifoto ya perezida Nkurunziza iri mu bitaro by’ishuli.
Aba bana b’abakobwa batawe muri yombi taliki ya 12 Werurwe uyu mwaka bahita bajyanwa muri gereza gukorwaho iperereza.
Ababyeyi b’aba bana barababaye cyane nyuma yo gutabwa muri yombi kwabo basaba ko bahita barekurwa byihuse kuko ibyo babashinja ari ukubabeshyera.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yokeje igitutu Leta y’uburundi iyisaba ko barekura aba bana b’abakobwa kuko batarageza ku myaka yo gufungirwa ibyaha bakoze.
Abana b’abakobwa basabiwe gufungwa imyaka 5 kubera gusiribanga mu ifoto ya perezida Nkurunziza
Ni ukuri ba bana bafungurwe basubizwe mu mashuri bagaragaje ikiri ku mutima wabo, cyane ko Piter bamugize Pierette umeze neza rwose