Print

Felix Tshisekedi n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya Africa CEO Forum igiye kubera mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2019 Yasuwe: 2646

Mu masaha ya nijoro, nibwo perezida Felix Tshisekedi yageze mu Rwanda yakirwa I Kanombe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Richard Sezibera, Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ibudukikije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba.

Perezida Tshisekedi ukomeje gutsura umubano n’ibindi bihugu byo karere,yageze mu Rwanda nyuma yo gusura Kenya na Uganda mu cyumweru gishize.

Uyu mukuru wa RDC uherutse gutorwa ngo asimbure Kabila wari umaze imyaka isaga 18 ku butegetsi,yatangiye kugirana umubano mwiza n’u Rwanda kuko mu minsi ishize yemeye ko indege ya Rwandair ikorera ingendo I Kinshasa.

Iyi nama ya Africa CEO Forum igiye kumara iminsi ibiri aho itangira kuri uyu wa mbere ndetse igomba kwitabirwa n’abantu bagera ku 1800 bazaturuka mu bihugu 70 byo ku migabane inyuranye iri ku isi.