Print

Meddy Saleh yabajijwe icyo yakoreye ShaddyBoo cyatumye avuga ko yazinutswe gukundana mu gihe ari nawe wamutwaye ubusugi

Yanditwe na: Martin Munezero 26 March 2019 Yasuwe: 6991

Meddy Saleh yagiye kandi anakorana n’abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda ndetse kugeza ubu ni umwe mu ba producer bihagazeho muri uyu mwuga.

Yahoze ari umugabo wa Shaddyboo ndetse banafitanye abana, yasobanuye iby’umubano wabo anasubiza bimwe mu bibazo benshi bamwibazaho.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo Meddy Saleh umaze iminsi mu bitaramo bizenguruka bya Buravan yahaye umwanya abamukurikira kuri Instagram ngo bamubaze ibibazo bitandukanye.

Benshi bamushimiraga akazi keza akora ndetse bamubwira ko ari umuhanga, bakunda ibyo akora.

Hari kandi n’abamubazaga niba ajya atanga akazi cyangwa umwanya wo kwimenyereza ku bashaka kumwigiraho, dore ko ubumenyi afite benshi babwifuza. Uretse abo, hari n’abagarutse ku bibazo by’ubuzima bwe bwite, birimo n’umubano we na Shaddyboo bafitanye abana 2 b’abakobwa.

Benshi bamushimiye uburyo agaragaza gukunda abana be cyane, bamubaza icyo yaba yarapfuye na Shaddyboo bahoze babana nk’umugore n’umugabo. Meddy Saleh yasubije ko icyo bapfuye ari ibanga rya babiri.

Hari kandi uwamubajije icyo yaba yarakoreye Shaddyboo cyamuteye kuzinukwa urukundo nk’uko aherutse kubitangaza. Shaddyboo aherutse kuvuga ko Meddy Saleh ariwe wamwambuye ubusugi agifite imyaka 19.

Yanavuze kandi ko yazinutswe urukundo kuko ubwo aheruka gukunda yakomerekejwe cyane kandi agatenguhwa. Meddy Saleh abajijwe icyo yaba yarakoreye Shaddyboo, yasubije ko ntacyo, gusa ngo yubaha uyu mubyeyi cyane kandi akamukundira ko yamubyariye abana babo babiri b’abakobwa.


Comments

Dumbuli 26 March 2019

Meddy Saleh uri umuhanga pe mu kazi no mu mitekerereze kuko ibisubizo watanze byaranyuze gusa ikigaragara imyitwarire yawe ni iya Shadia birahabanye byari bigoye ko mwahuza gusa ikiriho murubahana ariko wowe bikaba akarusho komereza aho umufashe ku burere bwábana ibindi ubundi ntibyakunze ko mukomezanya kdi ubu yabaye uwigenga cyane .wenda ahari aho rwabaye ntiruhava mwazasubirana da nubwo ntabibona.