Print

“Ni iki mu byukuri Adamu na Eva bakoze ubwo bari mu busitani ?”: Umva icyo Umuvugabutumwa John Loot abivugaho

Yanditwe na: Ubwanditsi 26 March 2019 Yasuwe: 4054

Muri iki gitabo, Bibiliya ikomeza ivuga ko baje gukora icyaha. Mu mbuto zose zari mu busitani harimo igiti kimwe bari barabujijwe kurya ku mbuto zacyo ariko “shitani” iza mu ishusho y’inzoka irabanza ishuka Eva arya ku mbuto za cya giti nyuma aza no guha Adam nawe aryaho!

Nyuma, Imana yaje gutemberera mu busitani nk’uko yari isanzwe ibasura, ariko isanga bagiye kuyihisha. Nyuma yo kury urubuto rubujijwe bahise bamenya ko bambaye ubusa, ibirukana mu busitani ndetse ihita inabamenyesha bimwe mu bihano bafatiwe.

Ibihano byarimo ko bagiye kuzajya babaho bapfa, kurya bigoye babanje kwiyuha icyuya no kubyara babaye cyane ku bagore.

John Loot, Umuvugabutumwa uturuka muri Kenya, mu nyigisho z’iyobokamana afatanya na Papa Emile banyuza kuri Youtube, bavuga ko ingaruka ya mbere ku cyaha Adam na Eva bakoze ari ukuvanaho uburyo bwo kuvugana budaciye ahandi hagati y’Imana na Muntu.

Uyu muvugabutumwa, avuga ko kugira ngo abantu bongere kuvugana n’Imana byasabye ko yohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cy’ibyaha.

Avuga ko “amaraso ya Yesu ku musaraba” yashubijeho ikiraro cyahuzaga Imana n’abantu cyari cyaravanweho n’ibyaha byabo kuva kuri Adam na Eva.

John Loot Avuga ko ubu atari ngombwa ko abantu basengera abandi, ko abantu bavuganira abandi ku Mana, ko ahubwo buri muntu ubwe ku giti cye yakwivuganira n’Imana.

Umva inyigisho ze muri iyi Video. Ukande “soubscribe” kuri iyi channelujye ubasha kubona n’izindi nyigisho z’iyobokamana zinyuraho


Comments

mazina 28 March 2019

Nibyo koko,buri wese ashobora kuvugana n’Imana binyuze mu ISENGESHO.Nubona abantu baza bakubwira ngo "reka ngusengere",ujye ubabwira uti nanjye mfite ururimi.Imana isaba abakristu nyakuri bose gusenga.Gusa mujye mumenya ko hari amasengesho Imana itajya yumva.Dore ingero 2:Nkuko Yohana 9:31 havuga,ntabwo Imana yumva amasengesho y’abanyabyaha.Muli Matayo 15:9,havuga ko abantu basenga bakurikije amategeko cyangwa imihango idahuye nuko bible ivuga,ntabwo Imana ibumva.Urugero ni amadini atemera ko Yesu ari umwana w’Imana.Niyo mpamvu tugomba "gushishoza",aho gupfa kujya gusengera mu madini yose.