Print

Umugore yirutse amasigamana ubwo yabonaga inzoka mu bwiherero bwari bwicayeho umwana we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 March 2019 Yasuwe: 3786

Uyu mwana w’umukobwa yarokotse urupfu kuko iyi nzoka y’ubumara yarimo izamuka mu mwobo w’umusarani yari yicayeho ishaka kumuruma nyina aramutabara bombi barahunga.

Uyu mugore akibona iyi nzoka ubwo yari aje guterura umwana we wari mu bwiherero,yirutse avuza induru abantu barahurura basanga n’inzoka nini y’ubumara ireshya na metero 6.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, n’umugabo w’uyu mugore wahuruye aje gutabara nyuma yo kumva induru y’umugore we,yagaragaje iki kiyoka kinini kiri muri uyu musarani umwana we yari yicayeho.

Ubwo uyu mugabo yafataga amashusho iyi nzoka ya Cobra iri mu zikunze kuba muri Mozambike,yahise isubira mu mwobo wayo barayishaka barayibura.

Juliette yabwiye ikinyamakuru News24 ati “Byari biteye ubwoba.Nabibonye muri filimi gusa.Umwana wanjye yakoreshaga uyu musarani atabizi.Ntabwo nzongera kujya mu musarani ntabanje kureba neza niba harimo inzoka.”