Print

Louis Van Gaal yatangaje ingeso mbi Mourinho na Solskjaer bahuriyeho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 March 2019 Yasuwe: 2444

Uyu Muholandi yanyomoje abanyamakuru bavugaga ko umutoza Ole Gunnar Solskjaer akina asatira ko bibeshya kuko ngo we na Mourinho ari bamwe bose bugarira cyane.

Nubwo Ole Gunnar Solskjaer yatsinze imikino 14 muri 19 amaze gutoza,Van Gaal yavuze ko yugarira nka Jose Mourinho yasimbuye.

Van Gaal yavuze ko ari ikinyoma cyambaye ubusa kuvuga ko Ole akina asatira kuko ngo yugarira nka Mourinho yasimbuye mu ukuboza umwaka ushize.

Yagize ati “Abantu bavuga ko isi yagize ibihuha nyuma y’aho Donald Trump abaye perezida.Muri ruhago twagize ibinyoma byinshi mu myaka 50 ishize.Umutoza wansimbuye muri Manchester United,Mourinho yaparikaga Bus agacungira kuri Contre attack.Ubu nabwo muri Manchester United, hari umutoza uparika bisi agakinira kuri contre attack.”

Van Gaal yasezeye ku butoza muri Werurwe uyu mwaka nyuma y’imyaka 47 ari mu mupira yatangiye nk’umukinnyi mu mwaka wa 1972,akaba umutoza mu mwaka wa 1991.