Print

Nyampinga wa Peru 2019 yambuwe ikamba kubera kunywa agasinda cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 March 2019 Yasuwe: 2048

Mu cyumweru gishize nibwo nyampinga wa Peru 2019 yagiye mu kabyiniro gaherereye mu majyaruguru y’iki gihugu,anywa inzoga nyinshi bimuviramo gusinda no kuruka imbere ya rubanda rumufata amashusho ruyakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mwana w’imyaka 20,yagaragaye yananiwe guhagarara yemye kubera inzoga nyinshi yari yanyoye,birangira yicaye ku gitanda cye araruka karahava.

Kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo uyu mukobwa yambuwe ikamba ryo guhagararira iki gihugu nyuma yo gutamazwa n’umusemburo yari yanyiye ku bwinshi.

Ukuriye ikigo gishinzwe gutegura irushanwa rya Miss Peru,Jessica Newton, yavuze ko nyampinga Anyella Grados yari afite inshingano zo kurinda umuco w’iki gihugu ntiyabibasha ariyo mpamvu adakwiriye guhagararira igihugu mu marushanwa ya nyampinga w’isi.

Amashusho agaragaza Miss Grados yasinze ari kuruka muri hoteli,yafashwe na Miss w’abangavu (Miss Teen Peru) Camila Canicoba bari kumwe arangije ayasakaza ku mbuga nkoranyambaga,nubwo yavuze ko atabikoze ku bushake.

Grados yavuze ko agiye kwitabaza inkiko,arege uyu mugenzi we wamufashe amashusho nta burenganzira amuhaye.



Miss Peru yatamajwe n’inzoga bituma yamburwa ikamba