Print

Ubugome Zidane yakoreye umwana we bwatumye benshi bamwibazaho cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 March 2019 Yasuwe: 8714

Umunyezamu Luca Zidane w’imyaka 20 amaze iminsi yitwara neza mu cyiciro cya 3 mu ikipe ya Real Madrid B,ariko ntabwo se ashaka kumwongerera amsezerano ndetse biravugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya FC Basel mu mpeshyi.

Zidane wagarutse muri Real Madrid yavuyemo umwaka ushize ayihesheje UEFA Champions League 3,arifuza kongera kubaka ikipe ikomeye ndetse akazana amazina akomeye yo kumufasha kwiyubaka.

Nyuma yo kuburira umwana we umwanya mu ikipe ya mbere Zinedine Zidane yahisemo kumwima amasezerano mashya benshi baramunenga bavuga ko yamuhohoteye.

Nubwo ikipe ya Basel yatangaje bwa mbere ko yifuza Luca Zidane,amakipe menshi mu Bufaransa no mu Butaliyani ari kumushaka mu ibanga kugira ngo azayerekezemo.

Zidane afite lisite y’abakinnyi yifuza kugura bayobowe na Eden Hazard,Paul Pogba na Kylian Mbappe bashobora kuzatangwaho akayabo ka miliyoni zirenga 420 z’amapawundi.


Zidane yanze kongerera amasezerano umuhungu we Luca