Print

Zinedine Zidane yatangaje umukinnyi wa kabiri akunda mu Bwongereza nyuma ya Hazard

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2019 Yasuwe: 4319

Zidane waherukaga kuvuga ko akunda cyane imikinire ya Eden Hazard,yavuze ko ari umufana ukomeye wa Paul pogba bituma benshi bemeza ko uyu Mufaransa ashobora kwerekeza muri Espagne cyane ko mu minsi ishize yavuze ko inzozi ze ari ugukinira ikipe ya Real Madrid.

Zidane yongereye lisansi mu muriro,kuko byari bimaze iminsi bivugwa ko Real Madrid ishaka Pogba,none nawe yemeje ko amukunda cyane.

Zidane yagize ati “Nkunda cyane Paul Pogba namwe murabizi.Ndamuzi neza cyane.Ni umukinny w’icyitegererezo ushobora gutanga ibintu byinshi kubera ubuhanga afite.Ashobora gusatira akanugarira.Ukuri ni uko ari umukinnyi wa Manchester United,tugomba kubyubaha gusa yavuze ko akunda Madrid.

Zidane yavuze ko yakwifuza gutunga umukinnyi nka Pogba muri Real Madrid gusa bagomba kubaha ikipe ya Manchester United akinira.


Zidane yavuze ko akunda cyane Paul pogba