Print

LONI yasabwe kurwanya inyeshyamba za P5 zikomeje kubona intwaro zikura mu gihugu cyo mu karere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 April 2019 Yasuwe: 4506

Ambasaderi Ignace Gata Mavita wa Lufuta yabwiye LONI ko izi nyeshyamba zikwiriye gukomwa mu nkokora kuko zishobora kongera gushora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara ikomeye nk’iyatewe na M23.

Ambasaderi Ignace Gata Mavita wa Lufuta yabwiye aka kanama kigaga ku mutekano mu biyaga bigari, ko umutwe wa P5, uhuriyemo amashyaka atandukanye arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ayobowe na Kayumba Nyamwasa, ukomeje kwakira imbunda n’amasasu ukura mu gihugu cyo mu karere.

Nubwo Lufuta atatangaje iki gihugu cyo mu Karere gitera inkuna P5, yasabye Loni kwita kuri raporo iherutse gusohoka y’impuguke za Loni ivuga ko u Burundi ari cyo gihugu gitanga intwaro ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa.

Inyeshyamba za P5 zifite ibirindiro muri RDC, z mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo ndetse bivugwa ko zikomeje gushaka abasirikare bashya zikura mu Burundi no muri Uganda.


Comments

Karyango 1 April 2019

P5 nta nyeshyamba igira ni impuzamashyaka y’imitwe 5 ya politique. Abatari babizi ndumva bihagije.