Print

Perezida Tshisekedi yagiye kwivuriza muri Maroc nyuma yo kuva I Kigali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 April 2019 Yasuwe: 4781

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko Felix Tshisekedi aherutse kujya kwivuriza mu bitaro bya gisirikare bya Rabat muri Maroc mu ibanga rikomeye hagati ya taliki ya 27 na 30 Werurwe uyu mwaka.

Nyuma y’uko yari akubutse I Kigali mu cyumweru gishize mu nama ya Africa CEO Forum,biravugwa ko Felix Tshisekedi yerekeje muri Maroc akorerwa ibizamini mu bitaro bya gisirikare byita ku ndwara y’umutima, biherereye I Rabat muri Maroc arangije asubira muri RDC.

Perezidansi ya Congo yemereye Jeune Afrique ko Felix Tshisekedi yakoreye uruzinduko rutari urw’akazi muri Maroc, ariko yirinda kugira byinshi irenzaho.

Perezida Tshisekedi yateye abantu impungenge ubwo yafatwaga n’uburwayi butunguranyebwo kubura umwuka ubwo yari mu muhango wo kurahira gusa byaje gutangazwa ko ari ikoti rimurinda kwinjirwa n’amasasu yari yambaye ryamunize.

Nyuma yo kujya muri Maroc,Tshisekedi yasubiye I Kinshasa mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, tariki 30 Werurwe 2019.