Print

Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda Babiri babasha gutoroka

Yanditwe na: Martin Munezero 2 April 2019 Yasuwe: 2552

Taliki ya 29 Werurwe 2019, Abantu 13 nibo bafashwe bahita bajyanwa muri Uganda hagati aho 2 muri bo babasha gutoroka mu gihe bagenzi babo 11 bo bajyanwe ahantu hataramenyekana nk’uko Ikinyamakuru Virunga Post kizwiho kwandika inkuru ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda cyabitangaje.

Umwe mu babashije gutoroka witwa Hakizimana Jean Marie Vianney w’imyaka 18 y’amavuko akaba atuye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba avuga ko uwabashimuse koko ari umukozi wa CMI babashije kumenya ku mazina ya Lt. Elly

Yakomeje avuga ko bafashwe ubwo bari mu gace kari hafi n’umupaka kitwa Sofia, ku ruhande rwa Uganda. Uyu avuga ko bagenzi be bari muri gahunda zabo zisanzwe ubwo uwo avuga ko ari umukozi wa CMI yateye hejuru ati “ebi nebinyarwanda!” ari byo kuvuga ngo ibi ni Ibinyarwanda.

Avuga ko bahise batabwa muri yombi ako kanya ndetse n’imodoka yo kubatwara ikaza irimo abandi Banyarwanda batatu. Aha ngo Lt. Elly yahise abategeka kurira imodoka we na bagenzi be icyenda berekezwa mu Karere ka Ntungamo.

Lt. Elly nta kibazo na kimwe yigeze ababaza ariko ko ubwo bageraga ahitwa Pantagon, we na mugenzi we witwa Claude Mbazumutima basimbutse imodoka bariruka bacika abari babatwaye. Bagenzi be 11 bajyanwe ahantu hataramenyakana.

Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize, Leta y’u Rwanda yagiriye inama abaturage bayo kutajya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe. Aba rero bigaragara ko batumvise iyi nama akaba ari nabyo byabaviriyemo gushimutwa.

Ubutegetsi bw’iki gihugu bwemeza ko Abanyarwanda 190 bafungiwe muri gereza zo muri Uganda mu gihe abagera ku 1000 bamaze kwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu.

Uganda yo ihakana amakuru yo gufata nabi Abanyarwanda kuko yemeza ko abo ifata ari abakekwaho ibikorwa by’ubutasi.


Comments

2 April 2019

ibi nabyo byerekana ko abantu batumva inama bagirwa ahobababwiriye, ni bashaka bajye babatwara, kuko ntimwumva abagande. babafatira, iwabo nyuma yo kugirwa inama yo kutajyayo njye mbabazwa,.na bagize ingorane mbere yitangazo,.ribibuza na bali basanzwe batuyeyo,.naho abandi nubxiyahuzi bakora


2 April 2019

ariko ubundi to bababujije kukandagiza ikirenge Uganda ubwo koko bazize iki?