Print

Uwahoze ari umupilote w’umwamikazi Elizabeth yasanzwe mu nzu ye yapfuye we n’umugore we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 April 2019 Yasuwe: 4384

Umupilote Tony Meadows wari utuye mu gace kitwa Bucklebury muri Berkshire yasanzwe mu nzu ye yapfuye we n’umugore we bituma polisi ikeka ko yishwe cyangwa se yiyahuye.

Mu ijoro ryakeye nibwo polisi yinjiye mu nzu y’uyu mupilote isangamo umurambo we n’uw’umugore we gusa abashinzwe iperereza bahise batangira gushakisha icyaba cyabahitanye.

Kapiteni Meadows yatwaye umwamikazi Elizabeth mu ndege ya Concorde mu mwaka wa 1979 ubwo yari kumwe Queen an’umuhungu we Prince Phillip berekeza mu burengerazuba bw’isi.

Kapiteni Meadows n’umugore we Paula bari mu kigero cy’imyaka 80 basanzwe mu nzu yabo bwite bapfuye bituma benshi bibaza cyane kuri uru rupfu.

Ukuriye abapolisi bashinzwe iperereza mu ace ka Thames Valley,Inspector Andy Howard yagize ati “Biratangaje kubona abantu 2 bapfiriye icyarimwe.Turi kugerageza gukora iperereza gusa ntiturabasha kubona uwaba yihishe inyuma y’urupfu rwabo.