Print

Tom Close yahawe akazi gakomeye n’inama y’abaminisitiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 April 2019 Yasuwe: 4259

Uyu muhanzi w’inararibonye akaba n’ umwanditsi w’ ibitabo, Dr Muyombo Thomas cyangwa Tom Close,yahawe uyu mwanya mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu.

Tom Close w’imyaka 34 yari asanzwe akora muri iki kigo cya RCBT-Kigali ariko Leta yamugiriye icyizere imuha inshingano zo kukiyobora.

Tom Close umaze imyaka myinshi mu muziki nyarwanda,aho akora injyana ya R&B,yegukanye ibihembo bitandukanye bya Salax Awards ndetse yegukana bwa mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Tom Close ufite umwihariko wo gukorana n’abatunganya umuziki batandukanye,abarizwa mu nzu ya Kina Music ya Ishimwe Clement.