Print

Umunyarwandakazi Isimbi uherutse kwitaba RIB ntibyamubujije gushyira hanze andi mafoto ye yambaye ubusa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 April 2019 Yasuwe: 13643

Noeline akimara gusezererwa muri Miss Rwanda 2019 yahise ashyira hanze amafoto yambaye ubusa buriburi abinyujije ku mbugankoranyambaga ze. Ayo mafoto yasakaye ku mbuga nkoranya mbaga cyane, byatumye abantu banenga uburyo uyu mukobwa yitwaye binyuranyije n’umuco nyarwanda. Umuco ubundi uvuga ko umukobwa w’umuco agomba kwambara akikwiza.

Byabaye ngobwa ko uyu mukobwa Isimbi ahamagazwa n’urwego rushinzwe ubushinja cyaha RIB abazwa ibijyanye n’amafoto yifotoye yambaye ubusa akayashyira hanze ku mbuga nkoranyambaga,nubwo yavuye muri RIB ntibyamubujije gushyira hanze andi mafoto ye yambaye ubusa.





Comments

robert 9 April 2019

Arko c muramu shaka ho iki kweri? Nge mbona ntacyo bitwaye


Rwambonera 6 April 2019

Njye mbona RIB itakomeza kureberera gutya kuko ibi birakabije , aho mbereukira niba ntibeshya mubugesera aho bita IGITAGATA habagaho ikigo ngorora mucyo cyabakobwa ni bamujyaneyo so please ntabwo byumvikana kwigomeka kugihugu ukirimo ugitesha agaciro pe , na ba sankara niko batangiye bigira ba kagarara none mwumve ibyo birirwa bavuga . ( IKI GIHUNGU CYARUBATSE MUNGERI ZOSE SO ndabona harabantu bashaka kugisenya leta irebera .
N.B uriya mukobwa ari gusenya umuco nyarwanda peee ngwarashaka HITS . mu mujyane aho azava afite umuco na kirazira z’umuco nyarwanda .uyu mukobwa arakabije pe


Patrick 5 April 2019

Ariko umuntu atanga icyo afite kandi umuntu wivugira ko yakuriye mu muhanda ari inzererezi murashaka ko yera mbuto ki?
Uburere, kwiyubaha cyangwa se umuco yatojwe na nde? Ashyirwe mu kigo ngororamuco niba atari uguhana uwahanutse cyangwa kurigata icyavutse kiboze!


5 April 2019

Akumiro ni agacuma na ho akeso bakoramo.uyu mukobwa akeneye kujyanwa mu kigo ngororamuco na CARAES ndakurahiye!Afite uburwayi bwo mu mutwe.


5 April 2019

ikigoryi gusaaa .


lolo 5 April 2019

uyu ni dayimoni yuzuye mbabajwe nabana burungano rwe agiye kwanduza abasenga mumusengere kuko ibyo arimo nawe urabona ko asa nurindagira pe ! amasogisi se yambaye nayiki ? uyu mukobwa yararangije hagowe abagiye kumwigana Imana nitabare .


5 April 2019

Ubundi ngo akabaye ickwende ntikoga, niyo koze ntikanoga,niyo kanoze ntigacya ngo niyo gakeye karanuka.

Hari icyo bita kutiha agaciro no kwigomeka, gusa kwigomeka kuri RIB niba bibaho turakomerewe.

Babyeyi babyaye amasengesho menshi pe!(délivrance) arakenewe pe!! Niba hari aho yatanzwemo igitambo cg ari uburwayi bwo mu mutwe ndizera ko azakira.


GGG 5 April 2019

Uyu afite ikibazo kabisa. Cyakora ubonye inzira yanyuzemo zose, ntabwo umuntu yabura kuvuga ko yahungabanye. Mbese kugirango azavemo umuntu , byagorana. Cyakora numvise ngo ashaka kwiga, wenda uwamufasha muri izo nzozi ze amasomo hari icyo yazamuhinduraho. Akongereza azi kukavuga rwose, wangirango yarangije MAKERERE.


Gentil 5 April 2019

RIB ni ikigo k’igihugu cy’ubugenzacyaha ntabwo gishinzwe ubushinjacyaha! Mukosore mu nkuru yanyu @umuryango.Murakoze


shumbusho oscar 5 April 2019

ariko mwaza mufashe mukamutwa ra indera buriya sumusazi


5 April 2019

uyu mwana aho yagiye anyura ashobora kuba yareguriwe sekibi akeneye gusabirwa No kugirwa inama


nzaba ndora 4 April 2019

uyu ntiyuzuye mumutwe ubu nawe arashaka kumenyekana yabonye inzira yu bu miss yaranze